UMUYOBOZI MUKURU (EXECUTIVE) WA KOPERATIVE COEMIKA
Location
Rwanda (On-site)
Job Type
Full-time
Experience
3 YEARS
ITANGAZO RY’AKAZI
UMUYOBOZI MUKURU (EXECUTIVE) WA KOPERATIVE COEMIKA
Aho akazi kari: Rwanda
Ubwoko bw’akazi: Akazi ka burimunsi (Full Time)
Ibisobanuro rusange by’akazi
Koperative COEMIKA irashaka umuntu wujuje ibisabwa, ufite ubunararibonye n’ubushobozi bwo kuyobora no gucunga neza ibikorwa bya koperative, kugira ngo akore nk’Umuyobozi Mukuru (Executive). Uyu muyobozi azaba ashinzwe guhuza ibikorwa byose bya koperative, guteza imbere inyungu z’abanyamuryango, no gukorera mu mucyo no mu buryo burambye.
Inshingano z’Ingenzi
1. Gucunga no kuyobora ibikorwa bya koperative
Kugenzura no guhuza ibikorwa bya buri munsi bya koperative akorana na Head of Operations.
Gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inama y’Inteko Rusange n’Inama y’Ubuyobozi.
Gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga igamije iterambere rya koperative.
Kwandika no kubika inyandiko za koperative (raporo, inyandiko z’inama, n’ibitabo bya koperative).
Kubika no gucunga amasezerano, inyandiko z’ibaruramari n’izindi nyandiko z’ingenzi akorana na Head of Finance.
2. Imikoranire n’abandi bafatanyabikorwa
Kumenyekanisha ibikorwa bya koperative mu nzego zitandukanye.
Gukorana n’inzego za Leta, abafatanyabikorwa n’imiryango y’iterambere.
3. Imicungire y’imari n’umutungo
Gufasha mu micungire y’umutungo wa koperative afatanyije na Head of Finance.
Gushyira mu bikorwa igenamigambi ry’ingengo y’imari ryemejwe n’Inteko Rusange.
Kwita ku mikorere ya koperative ikurikiza amategeko n’amabwiriza ayigenga.
4. Imibanire n’abanyamuryango
Kuba umuhuza hagati y’ubuyobozi bwa koperative n’abanyamuryango.
Kumenyesha abanyamuryango ibyemezo byafashwe no gufasha gukemura amakimbirane.
Gushyiraho no gushyigikira gahunda zongera inyungu n’iterambere ry’abanyamuryango.
Gushishikariza abanyamuryango kugira uruhare mu bikorwa bya koperative.
5. Gutegura no gutanga raporo
Gutegura raporo z’ibikorwa n’imari afatanyije na Head of Finance na Head of Operations, akazigeza ku Nama y’Ubuyobozi n’Inteko Rusange.
Gutanga raporo ku nzego z’ubuyobozi bw’ibanze cyangwa izindi nzego bireba.
6. Iterambere rirambye
Kurengera inyungu z’abanyamuryango mu buryo burambye.
Gushakira abanyamuryango amahirwe yo kwiga, kwiteza imbere no kubona amasoko.
Ibizakenerwa ku Mukandida (Qualifications & Skills)
Umukandida agomba:
Kuba inyangamugayo, akora mu mucyo no mu bwizerwe.
Kuba afite ubushobozi bwo gutegura no gucunga gahunda n’inyandiko.
Kuba azi gucunga umutungo n’igenamigambi ry’imari.
Kuba azi kuvugana neza n’abandi no gukemura amakimbirane.
Kuba ashoboye gufata ibyemezo bihamye kandi byubaka.
Kuba afite Impamyabumenyi ya Kaminuza (Bachelor’s Degree) mu Business Administration cyangwa mu cyiciro gisa nayo.
Kuba afite uburambe nibura bw’imyaka 3 mu buyobozi.
Uburyo bwo Gusaba Akazi
Abujuje ibisabwa basabwe kohereza ibyangombwa bikurikira:
Ibaruwa isaba akazi
CV (Curriculum Vitae)
📧 Email: info@coemika.com
📄 Kopi kuri: didiern@coemika.com
🗓 Itariki ntarengwa yo kohereza dosiye: 02 Gashyantare 2026
