RwandaJobHub
Back to Jobs
KOPERATIVE COEMIKA logo

UMUYOBOZI MUKURU (EXECUTIVE) WA KOPERATIVE COEMIKA

KOPERATIVE COEMIKAPosted 1/1/1970

Location

Rwanda (On-site)

Job Type

Full-time

Experience

3 YEARS

ITANGAZO RY’AKAZI

UMUYOBOZI MUKURU (EXECUTIVE) WA KOPERATIVE COEMIKA

Aho akazi kari: Rwanda
Ubwoko bw’akazi: Akazi ka burimunsi (Full Time)


Ibisobanuro rusange by’akazi

Koperative COEMIKA irashaka umuntu wujuje ibisabwa, ufite ubunararibonye n’ubushobozi bwo kuyobora no gucunga neza ibikorwa bya koperative, kugira ngo akore nk’Umuyobozi Mukuru (Executive). Uyu muyobozi azaba ashinzwe guhuza ibikorwa byose bya koperative, guteza imbere inyungu z’abanyamuryango, no gukorera mu mucyo no mu buryo burambye.


Inshingano z’Ingenzi

1. Gucunga no kuyobora ibikorwa bya koperative

  • Kugenzura no guhuza ibikorwa bya buri munsi bya koperative akorana na Head of Operations.

  • Gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inama y’Inteko Rusange n’Inama y’Ubuyobozi.

  • Gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga igamije iterambere rya koperative.

  • Kwandika no kubika inyandiko za koperative (raporo, inyandiko z’inama, n’ibitabo bya koperative).

  • Kubika no gucunga amasezerano, inyandiko z’ibaruramari n’izindi nyandiko z’ingenzi akorana na Head of Finance.

2. Imikoranire n’abandi bafatanyabikorwa

  • Kumenyekanisha ibikorwa bya koperative mu nzego zitandukanye.

  • Gukorana n’inzego za Leta, abafatanyabikorwa n’imiryango y’iterambere.

3. Imicungire y’imari n’umutungo

  • Gufasha mu micungire y’umutungo wa koperative afatanyije na Head of Finance.

  • Gushyira mu bikorwa igenamigambi ry’ingengo y’imari ryemejwe n’Inteko Rusange.

  • Kwita ku mikorere ya koperative ikurikiza amategeko n’amabwiriza ayigenga.

4. Imibanire n’abanyamuryango

  • Kuba umuhuza hagati y’ubuyobozi bwa koperative n’abanyamuryango.

  • Kumenyesha abanyamuryango ibyemezo byafashwe no gufasha gukemura amakimbirane.

  • Gushyiraho no gushyigikira gahunda zongera inyungu n’iterambere ry’abanyamuryango.

  • Gushishikariza abanyamuryango kugira uruhare mu bikorwa bya koperative.

5. Gutegura no gutanga raporo

  • Gutegura raporo z’ibikorwa n’imari afatanyije na Head of Finance na Head of Operations, akazigeza ku Nama y’Ubuyobozi n’Inteko Rusange.

  • Gutanga raporo ku nzego z’ubuyobozi bw’ibanze cyangwa izindi nzego bireba.

6. Iterambere rirambye

  • Kurengera inyungu z’abanyamuryango mu buryo burambye.

  • Gushakira abanyamuryango amahirwe yo kwiga, kwiteza imbere no kubona amasoko.


Ibizakenerwa ku Mukandida (Qualifications & Skills)

Umukandida agomba:

  • Kuba inyangamugayo, akora mu mucyo no mu bwizerwe.

  • Kuba afite ubushobozi bwo gutegura no gucunga gahunda n’inyandiko.

  • Kuba azi gucunga umutungo n’igenamigambi ry’imari.

  • Kuba azi kuvugana neza n’abandi no gukemura amakimbirane.

  • Kuba ashoboye gufata ibyemezo bihamye kandi byubaka.

  • Kuba afite Impamyabumenyi ya Kaminuza (Bachelor’s Degree) mu Business Administration cyangwa mu cyiciro gisa nayo.

  • Kuba afite uburambe nibura bw’imyaka 3 mu buyobozi.


Uburyo bwo Gusaba Akazi

Abujuje ibisabwa basabwe kohereza ibyangombwa bikurikira:

  • Ibaruwa isaba akazi

  • CV (Curriculum Vitae)

📧 Email: info@coemika.com
📄 Kopi kuri: didiern@coemika.com

🗓 Itariki ntarengwa yo kohereza dosiye: 02 Gashyantare 2026

Total Applicants0
KOPERATIVE COEMIKA - UMUYOBOZI MUKURU (EXECUTIVE) WA KOPERATIVE COEMIKA